ITANGAZO/ IBURA RY 'AMASHANYARAZI

Posted in Anouncements

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki ya 11 Werurwe 2017 uhereye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa saba z’amanywa (13h00)   hazaba ibura ry’amashanyarazi mu duce twa Karuruma, Bweramvura, Gatsata, Jali, Giti cy’inyoni, Nzove, Rutonde, Kamuhanda, Karama, Muhima, Gisozi k’Urwibutso kubera imirimo yo  kuvugurura umuyoboro w’amashanyarazi wa Kigali uva kuri post ya Jabana.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri kuvugururwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 08 Werurwe 2017

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

ITANGAZO KU BAFATABUGUZI BASHYA

Posted in Anouncements

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL), iramenyesha abanyarwanda ko uburyo bwo guhabwa amashanyarazi bwavuguruwe mu buryo bworoheye buri wese ushaka amashanyarazi afite amikoro make. Ikiguzi cy’ifatabuguzi ry’amashanyarazi n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu y’u Rwanda (56,000 frw) ku bantu batuye muri metero zitarenze 37 uvuye ku ipoto ifatirwaho amashanyarazi no kubatuye hejuru y’izi metero 37 uvuye aho bafatira amashanyarazi ariko aba bo bakigurira ibikoresho. Aya mafaranga ashobora kwishyurirwa rimwe cyangwa akishyurwa mu byiciro bitewe n’ubushobozi bw’ushaka amashanyarazi.

  1. Ku batishoboye kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi, mu byiciro bizakorwa mu buryo bukurikira:

Kwishyura amafaranga make kuri ibi bihumbi mirongo itanu na bitandatu (56,000 frw) asigaye akazishyurwa mu byiciro uko umuntu aguze amashanyarazi  agahabwa umuriro ungana na 50% y’amafaranga azanye ayandi 50% akishyura umwenda w’ifatabuguzi hongeweho 10% ry’umwenda asigayemo.

 2. Guhabwa amashanyarazi nta faranga na rimwe umuntu atanze hanyuma uko aguze umuriro w’amashanyarazi agahabwa umuriro ungana na 50% y’amafaranga azanye ayandi 50% akishyura umwenda w’ifatabuguzi hongeweho 10% ry’umwenda asigayemo

ICYITONDERWA:

Ubu buryo bwo kwishyura mu byiciro burareba kandi abantu bahawe amashanyarazi kera ariko ntibashobore kwishyura cyangwa gukomeza kwishyura ifatabuguzi ubu bakaba batabasha gukoresha amashanyarazi bahawe kubera amikoro make.

Ushaka ibindi bisobanuro yagana ishami rya EUCL rimwegereye, Ishami rishinzwe  Ubucuruzi rya EUCL cyangwa agahamagara ku murongo wa telefoni utishyurwa 3535.

Ubuyobozi bwa EUCL burashimira abafatabuguzi bayo imikoranire myiza bakomeje kugirana.

Bikorewe i Kigali kuwa 27 Gashyantare 2017

 

Ubuyobozi Bukuru bwa EUCL

ITANGAZO/ IBURA RY ' AMASHANYARAZI

Posted in Anouncements

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingifu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko ku Cyumweru taliki 25 Gashyantare, 2017 uhereye saa mbiri (8h00) za mu gitondo kugeza saa sita (12h00) z’amanywa hazaba ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Kicukiro na Gasabo mu mirenge ya Kimironko, Bumbogo, Nyarugunga, Ndera na Free zone kubera ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi iherereye i Bumbogo.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba uri gusanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 22 Gashyantare, 2017   

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

ITANGAZO

Posted in Anouncements

 

Ubuyobozi Bukuru bwa Sosiyete Itunganya ikanatanga Serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha  abafatabuguzi  bayo batuye mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Muhanga nagace gato ka Ngororero ko kubera imirimo  yo gusana imiyoboro y’amashanyarazi iringaniye (30Kv) ya GATUMBA  na HUYE ihuza utwo turere twavuzwe haruguru iteganyijwe taliki ya 11 Gashyantare, 2017 hazabaho ibura ry’amashanyarazi hagati ya saa mbiri na saa yine z’amanywa (8h00-10h00).

Abantu  bose   barasabwa  kwitondera  intsinga  z’amashanyarazi  kubera ko umuriro ushobora  kugaruka  mbere  y’ amasaha  yavuzwe  haruguru.

Twiseguye kubafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo miyoboro izaba iri gusanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 07/02/2017

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

ELECTRICITY NEW TARIFF

Posted in Anouncements

The Management of Energy Utility Corporation Limited (EUCL) wishes to inform its esteemed customers that the new electricity tariff as approved by the RURA Board of Directors; in its decision No 05/BD/ER-LER/RURA/2016, from the session of 13th/12/2016 will be effective starting  1st January 2017as follows;

 1.      RESIDENTIAL CUSTOMERS:

 

Consumption (kWh) block/month

FRW/kWh (VAT exclusive)

[ 0-15]

89

[>15 – 50]

182

>50

189

  

        2.      NON- RESIDENTIAL CUSTOMERS

 

Consumption (kWh) block/month

FRW/kWh (VAT exclusive)

[0 -100 ]

189

>100

192

 

      3.      INDUSTRIAL CUSTOMERS

 

Designation

Basis of charge

Tariff (VAT exclusive)

Small industries including Water treatments plants, Water pumping stations and Telecom towers

 

 

Flat rate

 

Rwf/kWh

126

 

MEDIUM INDUSTRIES: (0.4 Kv<V≤15kV)

Energy Charge

Rwf/kWh

90

Max. Demand Charge (17H00- 23H00) Peak   

Rwf/KVA/month

10,469.55

Max. Demand Charge  -(08H01’- 16H59’)  Shoulder

Rwf/KVA/month

5,588.41

Max. Demand Charge-(23H01’ – 08H) Off-Peak

Rwf/KVA/month

1,891.54

Customer Service Charge

Frw/Customer/Month

3,125